Captaine Thomas Sankara (6) :

Uburenganzira bw'abagore n'Icyorezo cya SIDA

Sankara agaruka ku burenganzira bw'abagore n'icyorezo cya SIDA yagize ati "Impinduka no kwibohora kw'abagore birajyana.

Ntitwavuga uburenganzira bw'igitsinagore nk'igikorwa cy'impuhwe cyangwa se nk'impuhwe z'ikiremwamuntu.

Ni ikintu cya ngombwa mu gushimangira impinduramatwara.

Abagore bafite ikindi kimwe cya kabiri cy'ikirere."

Guteza imbere igitsinagore byari mu ntego za Sankara na Guverinoma ye yari igizwe n'umubare munini w'abagore.

Guverinoma ye yakuyeho ibyo gukata abagore imwe mu myanya y'igitsina cyabo, kubashyingira ku ngufu no kubashakiraho abandi bagore; ibi bikaba byarajyanaga no kubashyira mu myanya yo hejuru no kubashishikariza kuva mu rugo ndetse no kuguma mu mashuri kabone n'ubwo baba batwite.

Sankara yashyizeho uburyo bwo kuboneza urubyaro anashishikariza abagabo kujya bajya ku isoko no guteka hagamijwe kubumvisha uko imirimo y'abagore imera.

Ikindi ni uko Sankara yabaye umuyobozi wa mbere muri Afurika washyize abagore muri Guverinoma ndetse no mu gisirikare.

Guverinoma ya Sankara ni yo ya mbere muri Afurika yagaragaje SIDA nk'icyorezo gikomeye gihangayikishije Afurika.

Intambara na Mali yakuruwe n'ibarura

Mu 1985, Burkina Faso yateguye ibarura rusange.

Abakoraga iryo barura baribeshye bajya mu nkambi ziherereye muri Mali, icyo gihe Guverinoma ya Mali ihita itangaza ko havogerewe ubusugire bw'igihugu ahitwa Agacher.

Mali yatangiye gusaba abayobozi b'Afurika kotsa igitutu Sankara, nuko umunsi umwe kuri Noheli yo mu 1985, Burkina Faso yahise yinjira mu ntambara na Mali imara iminsi itanu hapfamo abagera ku 100 abandi barakomereka.

Abenshi mu bapfuye baguye mu isoko ubwo indege y'intambara ya Mali yateraga igisasu mu isoko.

Aya makimbirane azwi ku izina ry' "Intambara yo kuri Noheli" muri Burkina Faso..../...

Ibikurikira murabisanga kuri paji "Captaine Thomas Sankara (7)"